in ,

Ubuhamya: Umusore yamubeshye ko yamwoherereje miliyoni 10 maze amusaba video yambaye ubusa

Teta Nice benshi mwamenye kubera video yashyize kuri youtube ya smash or pass ku basore b’abahanzi nyarwanda (nukuvuga abahanzi nyarwanda yakwemera kuryamana nabo, nabandi atakwemera), yakoze video atanga ubuhamya ku basore bo kuri snapchat babeshya abakobwa ngo babahaye cash maze bakabasaba video zabo bambaye ubusa.

Muri video Teta yashyize ahagaragara akaba avuga uburyo uwo musore yamw’addinze kuri snapchat maze agatangira kumutereta bisanzwe, gusa ngo umunsi umwe uwo musore yaje ku mubeshya ko yamwoherereje amafaranga agera kuri miliyoni 10 z’amanyarwanda (10000$) kuri western union, nuko nawe ibyishimo biramurenga gusa bibanza kumucanga yibaza uburyo umuntu batarabonana narimwe yamuha amafaranga angana atyo, ntibyatinze rero uwo musore ngo yahise atangira kumusaba amavideo yambaye ubusa mu rwego rwo kumushimira.

Nice Teta

Teta Nice akaba yaranze kumuha ayo ma video nkuko abigaragaza muri video ndetse yanahise agira amatsiko yo kumenya niba koko ayo mafaranga yayamwoherereje maze niko gutungurwa no kubona ari transfer ya fake yamweretse ndetse ko Atari nawe wa mbere abikoze.

Teta akaba yasoje video ye agira inama abanda bakobwa ko bakwiye kwitondera basore nkabo baza babandikira kuri social media bakababeshya mafaranga bafite ikindi bashaka. Ndetse kaba akaba yabemereye ko azanababwira amwe mu mazina yabo amaze gufata kugirango hatazagira undi babeshya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto: Dore uko agace ka gatatu gatangiye Kigali-Rubavu #tdrwanda

Amabere manini afite, atumye ahinduka umukene, amutwaye arenga Miliyoni 7 z’amanyarwanda, inkuru irambuye.