Umuhanzi Justin Bieber yavuze ko yibuka uburyo yajyaga anywa ibiyobyabwenge abazamu be bagakeka ko yapfuye ariko ngo kuva yashaka umugore we, Hailey Baldwin ngo byose byarahindutse.
Mu kiganiro gishya yagiranye n’ikinyamakuru GQ, Bieber ufite imyaka 27, yerekanye aho ikibazo cye cy’ibiyobyabwenge kigeze maze avuga ku iterambere ry’umubano we n’umugore we, Hailey Baldwin n’urugendo rwe mu bukiristo.
Bieber yatangaje ko ingeso ye ikomeye yo gukoresha ibiyobyabwenge yari mbi ku buryo abashinzwe umutekano binjiraga mu cyumba cye nijoro bakagenzura ko akiri muzima, ariko agashima Imana ko afite umugore mwiza wamuyoboye mu nzira nziza akamuba hafi.
Bieber yabwiye umunyamakuru Zach Baron ati “Mfite umugore nubaha cyane, numva mpumurijwe kandi nezerewe iyo ndi kumwe nawe mbese numva mfite umutekano. Ubu ndumva umubano wanjye n’Imana ari mwiza”.
Akomeza agira ati “Bimeze nk’aho natsinze ibyo byose by’ibiyobyabwenge, gusa ndacyafite agahinda, kandi ndacyafite umubabaro. Kandi natekerezaga ko intsinzi yose igiye gutuma ibintu byose biba byiza. Kuri njye rero, ibiyobyabwenge byari umumaro wo gukomeza kunyuramo “.
Yavuze kandi ku ihishurwa rye ryo mu mwaka wa 2020 avuga ko arwaye indwara ya Lyme. Ati “Mvugishije ukuri, mfite ubuzima bwiza, Nagize ibintu byinshi binyugarije by’uburwayi biragenda”.