in

Uba umeze nk’uri mu ndege: Imodoka nshya zikoresha amashanyarazi zageze i Nyarugenge zihita zitagira gutwara abantu mu buryo bwa rusange [AMAFOTO]

Bisi zikoresha amashanyarazi mu buryo bw’ijana ku ijana zari zitegerejwe mu rwego rwo gutwara abagenzi mu Rwanda, zamaze kuhagera, aho biteganyijwe ko zitangira kunganira izisanzwe muri uru rwego.q

Izi bisi z’ikigo gikora ibijyanye no gutwara abantu cya BasiGo, zari ziherutse gutangazwa ko ziri bugufi kugera mu Rwanda. Mu butumwa bwari buherutse gutangazwa n’iki kigo mu ntangiro z’uku kwezi, cyari cyagize kiti “Twishimiye gutangaza ko twahawe inkunga ya miliyoni 1,5$ aturutse muri USAID mu kwagura ibikorwa mu bwikorezi budahumanya ikirere mu Rwanda! Twakiriye iyi nkunga kandi mu gihe na bisi za mbere zizazanwa mu Rwanda zamaze kugera muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Amakuru ahari ubu aremeza ko izi modoka zamaze kugera mu Rwanda ndetse zikaba zamaze kwambikwa ibirango by’ibinyabiziga byo mu Rwanda kugira ngo zitangire gutwara abagenzi.

Umwe mu bakora mu rwego rwo gutwara abagenzi w’umushoferi, yabwiye RADIOTV10 ko we na bagenzi be bari bamaze iminsi bategereje ko izi modoka zigera mu Rwanda, ngo bazihabwe batangire kuzikoresha.

Ikigega cy’u Rwanda gishinzwe gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije kizwi nka FONERWA, ubwo kizihizaga isabukuru y’imyaka 10 kimaze gikora, cyanatangaje ko cyishimiye kwizihiza iyi sabukuru hanatangizwa ikoreshwa ry’izi modoka zikoresha amashanyarazi, zitangiza ikirere.Izi bisi kandi ni na zo zifashishijwe mu gutwara abakozi b’iki Kigega n’abashyitsi, zibageza ahizihirijwe iyi sabukuru, byanakozwe mu rwego rwo gutangiza ikoreshwa ry’izi modoka.

Ikigo BasiGo cyazanye izi modoka, gitangaza ko ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda ndetse na USAID, umwaka wa 2025 uzasiga mu Rwanda hari bisi 200 zikoresha amashanyarazi kizaba cyarazanye.

AMAFOTO

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore witwa Claude MUSENGIMANA yatsindiye miliyoni irengaho kuri Radiyo y’i Kigali

Kicukiro: Umusore w’imyaka 17 yigize umukobwa aza gufatwa n’Inzego z’umutekano bamusangana ubugabo none agiye gufungirwa mu kigo cy’inzererezi