U Rwanda mu bakinnyi batarengeje imyaka 23 rugiye gutozwa n’undi mutoza utari Carlos Alos Ferrer usanzwe ari umutoza mukuru w’u Rwanda.
Iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda igiye gukina imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 aho umukino wa mbere u Rwanda ruzakina n’ikipe ya Libya.
Amakuru YEGOB yamenye nuko u Rwanda muri iyi mikino, rutazatozwa n’umunya-Esipanye Carlos Alos Ferrer bitewe nuko uyu mutoza ngo akomeje kwitegura imikino yo kwishyura ikipe nkuru y’igihugu ifitanye na Benin, Mozambique ndetse na Senagal mu minsi iri mbere, rero atashyiraho n’urugamba rwo gutoza iyi kipe byatuma adashyira imbaraga ku nkuru kandi hari amahirwe menshi yo kuyijyana muri kino gikombe.
Biravugwa ko nyuma yo kubona ko iyi kipe itazatozwa n’uyu mutoza mukuru, nuko ubu FERWAFA ifatangije na Ministeri ya Siporo batangiye gushaka undi mutoza kandi ukomeye. Umutoza urimo guhabwa amahirwe menshi ni Yves RWASAMANZI utoza ikipe ya Marine FC.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 umukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika uteganyijwe tariki 26 nzeri 2022 n’ikipe ya Libya. U Rwanda nirukurano iyi kipe ruzahita ruhura n’igihugu cya Mali kugirango rubashe kwerekeza mu gikombe cy’Afurika.