in

“Tuyime amayira! Iduteranya n’inshuti ukaba umugaragu wayo” Munyakazi Sadate yise umuyobozi wa Rayon Sports umunyenda nini nyuma yo kwambara umwenda wa APR FC akajya no kuyifana

“Tuyime amayira! Iduteranya n’inshuti ukaba umugaragu wayo” Munyakazi Sadate yise umuyobozi wa Rayon Sports umunyenda nini nyuma yo kwambara umwenda wa APR FC akajya no kuyifana.

Rukundo Patrick usanzwe ari umuyobozi w’Akanama Nkemurampaka ka Rayon Sports, yahawe inkwenene n’abakunzi b’iyi kipe nyuma yo kujya ku mukino wa APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri yambaye umwambaro w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023, APR FC yari yakiriye ndetse iza no kunganya 0-0 na Pyramids FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.Munyakazi Sadate we wahoze ayobora Rayon Sports, yabifashe nk’inda nini aho abinyujije kuri Twitter, yavuze ko inda nini ikwiye kwimwa amayira.

Ati “Tuyime amayira! Tuyime amayira! Iduteranya n’inshuti ukaba umugaragu wayo. Nsuhuje perezida wa Nkemurampaka w’Umuryango wa wa Rayon Sports bwana Rukundo Patrick.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kapiteni wa APR FC Ombarenga Fitina yanze kwizeza abanyarwanda ibisa nko kujya mu ijuru udapfuye

Yarongoye umukobwa w’imyaka 17 amugira umugore ni uko maze RIB imuta muri yombi bagiye kwirega mu miryango