Tite watoje Brazil mu mikino y’igikombe cy’isi yahuye n’ibihazi bya Rio de Janeiro bimuhora amarira y’abaturage y’abateje ubwo Brazil yasezererwaga muri 1/4 na Croatia.
Ikipe y’igihugu ya Brazil niyo kipe yitabiriye igikombe cy’isi cy’uyu mwaka cyaberaga muri Qatar ihabwa amahirwe menshi yo kucyegukana kurusha andi makipe y’ibihugu, kubera abakinnyi bakomeye ifite bakina mu makipe akomeye barimo: Neymar ukina muri Paris Saint-Germain, Vinicius ukina muri Real Madrid, Casemiro ukina muri Manchester United ndetse n’abandi. Brazil yaje gutungurwa ndetse inatungura benshi isezererwa muri 1/4, itsinzwe na Croatia kuri penariti.
Nyuma y’uko Brazil isezerewe mu gikombe cy’isi, umutoza wayo Adenor Leonardo Bacchi uzwi nka Tite yahise yegura igitaraganya. Nk’uko ibinyamakuru byo muri Brazil bibitangaza, uyu mugabo ejo ni mugoroba saa kumi n’ebyiri yari ari kugenda mu mihanda ya Rio de Janeiro maze abajura baramwirukankana, bakimara kumufata bamubwiye ko yatumye ikipe y’igihugu cyabo isezererwa hakiri kare, barangije bamwambura umukufi (Chain) uhenze cyane yari yambaye mu ijosi.
Uyu mugabo w’imyaka 61 nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’isi yatangaje ko uruziga rwe rurangiye agiye guha umwanya abishoboye, akaba aribo bakomezanya n’ikipe ariko kugeza ubu nta mutoza uraboneka.
Ubu amakuru avuga ko Brazil yaganije abatoza nka Jose Mourinho ,Zudane na Ancellot utoza Real Madrid ariko nanubu ntirabona umutoza waza kuyitoza.