in ,

Thierry Henry yatangaje ikipe abona izegukana igikombe cya Shampiyona mu Bwongereza

Thierry Henry wahoze ari rutahizamu ukomeye w’ikipe ya Arsenal kuri ubu ukora kuri televiziyo yitwa Skysport yatangajeko igikombe cy’uyu mwaka abona bitabaye ibitangaza kigomba kwerekeza i Manchester.

Mu kiganiro cya Skysport cyo gufungura saison nshya ya Premier League, Thierry yatangaje ikipe aha amahirwe yo kwegukana igikombe agira ati : “Kurinjye mpora nifuz ko Arsenal ariyo yagitwara. Mfite ikizere cyinshi kuri bo (Arsenal), gusa nanone igikombe ndabona kihatanirwa n’amakipe abiri gusa ariyo Manchester United na Man City. Bibaye ngombwa ko ntora imwe mpa amahirwe navuga Man City kuko ahantu hose Guardiola yagiye atoza yahise atwara igikombe rugikubita. Abakinnyi nibasobanukirwa ibyo ababwira bazagitwara.”

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Arogosha by King James

Umukinnyi yirukanwe muri Jeux Olympique azira gutoroka akajya kuryamana n’umukunzi we