in

Teta Sandra bivugwa ko yari yarahukanye na none kubera inkoni za Weasel, yagarutse mu rugo nyuma y’ukwezi arutaye

Teta Sandra bivugwa ko yari yarahukanye kubera umugabo we, Weasel ushinjwa kumuhoza ku kanyafa, yasubiye mu rugo rwe nyuma y’iminsi yarahukanye.

Muri iki cyumweru, nibwo Teta Sandra yagarutse muri Uganda nyuma y’uko byavuzwe ko yari yarahukanye.

Teta Sandra yahunze urugo rwe mu kwezi gushize aho ibitangazamakuru byo muri Uganda, bivuga ko yari yarahukanye kubera Umugabo be, Weasel yamucaga inyuma, ntamwubahe ndetse ngo ntabwo yitaga ku bana babiri bafitanye.

Kuri ubu Sandra ari mu rugo rwe na Weasel nyuma yo kuruvamo bwa kabiri aho ubwa mbere yari yahungiye mu Rwanda nyuma y’uko byagaragaye ko Weasel yamukubitaga uko bwije n’uko bukeye.

Weasel ahakana ko Teta yari yahukanye aho avuga ko yari yagiye mu kiruhuko hanze y’igihugu.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Noopja yagaye ibyamamare bitigeze byifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzi Gentil Misigaro yatanze ubutumwa ku bahanzi muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi