in

Tayali Junior Giti nawe yashushanyijwe muri bwa buryo busekeje.

Bugingo Bonny wamamaye mu gusobanura filime nka Junior Giti,Magagari,Kibamba,Fille peré,Inkotanyi cyane n’ayandi mazina agenda yiyita atandukanye mu buryo bwo kuryohereza abo asobanurira filime tayali nawe yashushanyijwe muri bwa buryo busekeje.

Umushushanyi yitwa Sir Kwizera @Innocent nkuko tugenda tubibona ku mafoto y’ibyamamare akomeje kugenda ashushanya mur’abo harimo, Shaddy Boo,Jay Squeezer,Anita pendo, Clapton Kibonke n’abandi uwo mushushanyi ukomeje kugenda yigarurira imitima y’abantu bitewe n’uburyo ashushanyamo ibyamamare mu buryo busekeje ubu yamaze gushushanya ikindi cyamamare Junior Giti.

Ifoto ya Junior Giti ishushanyije mu buryo busekeje.

Abinyunyijije kuri Status ye ya WhatsApp Junior Giti yabajije inshuti ze ngo ku manota 10 ayo baha uwo mushushanyi wamushushanyije bigararagere ko nawe yasekejwe n’uburyo Sir Kwizera yamushushanyije.

Junior Giti usibye kuba asobanura filime,asanzwe areberera inyungu z’umuhanzi Chriss Eazy nawe ukomeje kugenda yigarurira imitima y’abantu ndetse uyu muhanzi aritegura gushyira indirimbo hanze yitwa Basisori.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu w’Amavubi yafashije ikipe ye kwitwara neza ndetse ishobora kuzakina UEFA champions league.

Bitunguranye Bruce Melodie yagaragaye kuri alubumu nshya ya Harmonize.