Amafi ni ibiribwa byifitemo intungamubiri zihambaye ndetse utapfa kubona ahariho hose.Niyo mpamvu tugiye kureba impamvu zikomeye zatuma ukora ibishoboka ukajya uyarya kenshi kugirango umubiri wawe ubone izi ntungamubiri.
Mu byiza amafi aduha twavuga:
■Afasha abashaka gutakaza ibiro, kuko atuma umubiri wihutisha imikorere yawo.
■Afasha mu guhangana n’uburwayi bunyuranye bw’umwijima
■Ni meza ku bari mu gihe cyo gucura kuko abafasha kutagira umunabi ndetse akanabarinda kugira ibinya bya hato na hato
■Afasha mu mikorere y’ubwonko, yongera ubwenge butekereza kandi arinda indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu zabukuru
■Agabanya ibyago byo kurwara umutima na stroke
■Agabanya ibyago byo kugira indwara zigendana n’ubudahangarwa
■Arinda ibyago byo kurwara diyabete iterwa n’imikorere mibi y’imvubura ikora insulin
■Afasha gusinzira neza kandi arinda kubura ibitotsi
■Atuma ugira uruhu rwiza kandi afasha kurwanya ibishishi
■Arimo intungamubiri zifasha mu mikurire cyane cyane ku bana
■Aringaniza umuvuduko w’amaraso kandi agabanya igipimo cya cholesterol mbi bityo bikarinda indwara z’umutima zinyuranye
■Agabanya uburibwe bwo mu mitsi akanarinda za rubagimpande
■Afasha kureba neza ndetseno kugira amaso mazima
■Arinda kanseri zinyuranye
■Afasha kugabanya ibyago bya asima ku bana