Yitwa Kayumba Darina akaba ariwe mukobwa wegukanye ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’U Rwanda 2022. Kuri ubu Kayumba Darina ari mu byishimo byinshi nyuma yo kuzuza umubare w’abantu basaga ibihumbi ijana bamukurikira ku rubuga rwa instagram.
Kayumba Darina abinyujije kuri story ya instagram ye yashyizeho ifoto igaragaza umubare w’abantu basaga ibihumbi ijana bamukurikira kuri instagram maze ayiherekesha amagambo agira ati « 100k 🙀❤️🔥 Thank you guyssss ».