in

Tangira ukore ibi bintu byihutirwa niba ushaka kwirirwa neza.

Daily Mail yifashishije abatoza babigize umwuga, Seana Forbes na Bejamin Bulach, bo mu kigo Freeletics gitoza siporo zitandukanye, batangaza ibintu byafasha umuntu gukoresha umunsi we neza ku buryo atabyicuza:

1.Gufata umwanya wo kugenda n’amaguru

Bitewe n’amasaha umuntu amara yicaye mu biro imbere ya mudasobwa, ubwonko bugeraho bukanebwa.

Aba batoza bavuga ko umuntu aba akwiriye gufata akaruhuko uko bimushobokeye.

“Guhaguruka ugatambagira bikemura ibintu byinshi muri wowe, kandi nta mpamvu yo kwirengagiza isano iri hagati y’ubwonko n’ikirenge.”

Iyo umuntu arimo agendagenda umutima utera byihuse, amaraso atembera neza, umwuka mwiza ugera mu bihaha ndetse no mu bwonko.

2.Kumva umuziki

Hari impamvu nyinshi zituma bavuga ko kumva umuziki bigira akamaro nko gukora siporo, akaba ari na yo mpamvu umuziki wifashishwa muri siporo zitandukanye.

Umuziki utuma ubwonko n’imikaya bikorana neza igihe cyose umuntu arimo gukora imyitozo.

Aba bahanga bemeza ko niba umuziki ufasha abantu kugira umuvuduko mu myitozo ngororangingo, ari na ko abantu baba bakwiriye gukora urutonde rw’umuziki bakunda ukabafasha gukora akazi kabo bashinzwe ka buri munsi.

Bavuga ko n’iyo waba ukora akazi kagoye cyangwa se udakunda umuziki, ushobora gutuma ugakora neza kandi vuba umunsi wawe ukarushaho kukuryohera.

3.Kora ikintu kimwe ubanze ukirangize

Gutangira ibintu 10 ntugire na kimwe usohoza ni ikibazo gikomeye, kuko guhora usubika ibintu nta na kimwe usohoje bisobanuye ko uba urimo guta igihe. N’ubwo byagorana, ariko ngo ni byiza gusoza umunsi ugaragaza ko hari icyo wagezeho.

4.Ni byiza kubyuka kare

Abantu bagera ku bintu bikomeye kandi ugasanga barishimye, ni abimenyereje kubyuka kare.

Niba ushaka ko umunsi wawe ukugendekera neza, byuka kare. Ni byiza ko umuntu aba abyuka amasaha atatu mbere y’uko akazi ke gatangira kuko iyo watinze kubyuka, umunsi wawe wose uwumara ufite igihunga, usa n’urimo kugerageza kwishyura amasaha yagucitse.

5.Ukwiye kwimenyereza koga amazi akonje

Koga amazi akonje mu gitondo bigutandukanya no kuba wakwifuza gusubira mu buriri, bituma wumva ufite imbaraga ndetse bikagufasha gushyira umutima mu kazi ugiye gukora. Abahanga bavuga ko amazi akonje atuma amaraso atembera neza, ndetse n’umubiri ukagira ubudahangarwa.

6.Iga kuvuga ‘oya’

Igihe ibintu birimo kukuzaho bihabanye n’intego ndetse n’icyerekezo wihaye, ugomba guhagarara ukavuga ‘oya’. ’Kuvuga ‘oya’ ntabwo ari intege nke, ahubwo ni uguhesha agaciro umurongo ugenderaho.

7.Gira akamenyero ko gukora imyitozo ngororamubiri

Kugira ngo umunsi wawe ukugendekere neza, ni uko gukora imyitozo ngororangingo ubigira umuco. Siporo ituma ubwonko bukora neza, umubiri ugasohora imyanda ndetse bigatuma umuntu agira umwete mu byo arimo.

8.Koresha amasaha y’ikiruhuko neza

Ugomba guhindura iminsi yawe y’ikiruhuko, ntibe iyo kuba umunebwe ahubwo ukayibyaza umusaruro. Nta gihe kirenze icyo ufite uzabona, ahubwo ugomba kwiga gukoresha icyo ufite. Ugomba kwiyitaho mu mafunguro ufata, kuko usanga hari ubwo impera z’icyumweru zituma iminsi yose isigaye uyikoramo nabi kuko witwaye nabi.

9.Kugabanya uburyo ukoreshamo telefoni

Ubushakashatsi bwerekanye ko mu masaha umunani n’igice abantu bamara bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, agera kuri atatu kugeza kuri ane baba bahugiye muri telefoni.

Kuva kuri telefoni ugakoresha ayo masaha mu gukora siporo, gusoma, kwandika, kwiga ibintu bishya, guteka cyangwa guhura n’inshuti zawe byatuma wunguka ibintu bishya muri uwo munsi.

Ibindi bavuga ko bikwiye kugabanywa ni ugutinda kuri televiziyo, gukina imikino yo muri telefoni n’ibindi bitwara igihe mu ikoranabuhanga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Lewis
Lewis
3 years ago

Oooh! That is so good. 0787856103

Umunyamakuru Sam Karenzi yasabiye Mushimiyimana Meddy kujyanwa iwawa kubera urumogi

Fata imbavu wisekere: Ibyo iyi famille yiyise “imbwa” yakoreye muri ubu bukwe ntawe uzabyibagirwa (video)