Sugira Ernest kuri ubu uri ku karere ka Huye aho yaje mu myitozo ari kumwe n’abakinnyi bagenzi be bo mu ikipe ya As Vita Club yo muri RDC yahishuye ko aterwa ubwoba n’uburyo yataweho bikomeye n’abafana ndetse n’ikipe akinamo.
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 ubwo yari yabasanze aho bitoreza hariya I Huye, Sugira yagize ati : “Singiye kwiyemera, gusa ariko iyo ndebye uburyo banyakiye n’uburyo bamfata bigaragara ko banyitezeho ibitangaza bidasanzwe. Ibi rero bintera ubwoba kuko binyeraka ko ndamutse ntitwaye neza byaba nabi (ntago nemerewe ku batenguha). Iyo ndebye uburyo bafana bamfana nk’umuntu bitezeho ibintu byinshi kandi nkabona uburyo banyitaho banyeraka ko bankunze bintera ubwoba kuko nibaza biramutse bitagenze uko babyifuza uko byangenkera. Rimwe na rimwe iyo ndi njyenyine ndasenga kugirango Imana izamfashe bizagende neza cyane.â€