Myugariro Ndayishimiye Celestin uherutse kugurwa na Police FC avuye mu ikipe ya Mukura, uyu akaba asanzwe akinira n’Amavubi, yamaze gufata icyemezo cyo gusaba umukunzi we witwa Uwase Iliza kurushinga amwambika impeta y’urukundo.
Mu cyumweru gishize nibwo umusore akaba na myugariro mu ikipe ya Mukura yafashe umwanya ajya gusura umukunzi we amutunguye aza no kuhava amwambitse impeta yo kuzabana akaramata.
Uwera Liza utuye i Remera mu mujyi wa Kigali yatunguwe no gusurwa n’ umukunzi we Celestin, bikaza kurangira amwambitse impeta ya fiancaille, imbere y’ inshuti ze ndetse n’ umuryango w’umukobwa.
Uyu myugariro amaze iminsi ashyira ahagaragara amafoto amugaragaza ari kumwe n’uyu mukunzi we bitegura kurushinga ndetse yamaze no kwambika impeta amusaba ko yamubera umugore bakazibanira akaramata.
source: eachamps