in

Gatsata: Umunyerondo yakubiswe bikemeye n’uwigize umusazi ( Video)


Ibi byabereye mu Kagari ka Nyamabuye, ahazwi nko ku Kiderenga, aho uwusore witwa Mbyariyingabo yadukiriye umunyerondo witwa Habimana w’imyaka 47 akamucocagiraho amabuye nyuma yo kumwirukankana bavuye mu kabari.

Mu mashusho y’inkuru ya BTN TV, ari nayo dukesha iyi nkuru, aba bombi bagaragara baryamye hasi mu maraso menshi ndetse bigaragara ko Habimana yakomeretse cyane bikomeye nyuma yo gucocerwaho amabuye.

 

Abaturage babonye ibi, batangarije BTN Tv ko uyu Mbyariyingabo asanzwe ari umunyarugomo ndetse ko akunda gutega abantu akabambura kandi akabakebesha inzembe, yitwaje ko afite ikarita y’i Ndera, ariko ngo bigakorwa ubuyobozi burebera.

 

Ku murongo wa telefone, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata, NDANGA Patrice, yatangarije BTN ko uyu Mbyariyingabo basanzwe bazi ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ariko ko iyo byajaguye bamufata bakamusubiza mu bitaro i Ndera.

 

Nyuma y’ibi, imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Gatsata yataye muri yombi uyu Mbyariyingabo mu gihe Habimana we yajyanwe mu bitaro kugira ngo akomeje kwitabwaho n’abaganga kuko byagaragaraga ko afite akuka gake bitewe n’uko yari yashengaguwe n’inkamba z’amabuye yacocagiweho.

 

Abaturage bo mu Gatsata bavuga ko bahangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke bikunze kugaragara muri aka gace bityo bagasaba inzeko z’umutekano kurushaho kuwukaza.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

FERWAFA yakoze impinduka ku mikino yo kwishyura ya 1/8 y’Igikombe cy’Amahoro

Sobanukirwa na bimwe mu bivugwa kuri Robert lewandowski ku kwerekeza muri Barcelona