Amasohoro ni amwe mu matembabuzi nk’ayandi yose ava mu mubiri w’umuntu.Kugira amasohoro,afashe cyangwa ameze nk’utuzi na byo bifite icyo bisobanuye ku buzima bw’umugabo ndetse biterwa n’impamvu zinyuranye nk’uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.
Kuki amasohoro ashobora guhindura imimerere?
Imiterere y’amasohoro iba inyuranye umuntu ku wundi. Imiterere yawe bwite igira uruhare mu cyanga, impumuro, imimerere by’amasohoro yawe.
Akenshi izi mpinduka ziba zitewe na bimwe mu bikurikira:
- Vitamini winjije cyane cyane vitamini B12
- Imirire yawe muri rusange
- Kuba ukora/udakora siporo
Gusa imico imwe n’imwe nko kunywa urumogi, kunywa inzoga biri mu bituma amasohoro yawe arushaho kuba utuzi, kugabanya umubare w’intanga zirimo no kugabanya igipimo cya testosterone muri wowe utaretse gusohora amasohoro macye.
Bihuriye he n’inshuro usohora?
Ubusanzwe iyo ugisohora amasohoro aza agenda arushaho kuba utuzi uko atinda hanze (nk’iyo urangirije hasi) ndetse nyuma y’iminota nka 30 aba ari gutemba nk’amazi muri rusange. Uko usohora kenshi bigabanya gukomera kwayo, ubwinshi bwayo n’umubare w’intanga zirimo.
Bivuze iki mu myororokere?
Iyo amasohoro akomeye, biba byerekana ko harimo intanga nyinshi. Iyo ukoze imibonano rero umugore ari mu gihe cy’uburumbuke biroroha gutera inda kuko ya masohoro akomeye ntabwo asohoka vuba, kandi uko atindamo bituma intanga zirushaho kogoga zigana imbere aho zihurira n’intangangore.
None ni ryari amasohoro aba ari meza?
Kugirango amasohoro uvuge ko ari meza urebera ku bintu bikurikira:
- Aba afite ibara riri hagati y’umweru n’umuhondo
- Afite icyanga cyenda kumera nka gikukuru cyangwa bicarbonate
- Ari ikivuguto ku buryo atangira kuba utuzi byibuze nyuma y’iminota 30
- Asa n’arimo akantu ko kuryohera
- Uretse ibi wapimisha ijisho cyangwa ururimi, agomba no kuba arimo intanga zihagije
- Gusa nkuko twabivuze hejuru hari impamvu zishobora gutuma yoroha, kandi akaba ari mazima.
Ni iki kindi cyahindura uko amasohoro ateye?
Niba amasohoro yawe ubona afatiriye bikabije, cyangwa se ari utuzi nanone bikabije, hari ibindi bishobora kubitera
Kuba utanywa amazi ahagije bituma amasohoro arushaho gusa n’ikigote kandi akaba macye kuko bimwe mu biyagize ni amazi. Naho kunywa inzoga kenshi bituma arushaho kuba utuzi akoroha cyane
Kuba ufite imisemburo itaringaniye na byo bishobora kutuma amasohoro yawe asohoka afashe cyane, naho kuba ugeze mu myaka y’izabukuru bizatuma arushaho kugenda aba nk’utuzi.
Ibi kandi binagabanya ubuzima bw’intanga ziba ziri muri ya masohoro
Zimwe mu ndwara zifata mu myanya ndangagitsina na zo zituma amasohoro arushaho gufata kuko haba harimo insoro zera nyinshi. Gusa nubwo aba afashe ariko aba ari macye, arushaho kwegera umuhondo kandi harimo intanga nkeya.
Ni ryari nakivuza?
Niba amasohoro yawe asigaye afashe kandi bikagendana no kuribwa, umunaniro, kokera umaze gusohora, kugira umuriro, ni byiza kujya kwa muganga kuko bizaba ari uburwayi.