in

Sobanukirwa: impamvu stress ishobora kugutera kumera imvi vuba

Ushobora kuba warabyumvise cyangwa bikaba ari ubwa mbere wumvise ko stress ishobora kugutera kuzana imvi imburagihe. Ubusanzwe icyegeranyo kigaragaza ko abagabo bamera imvi guhera ku myaka 30 naho abagore bakazizana hejuru y’imyaka 35 gusa bitewe n’akoko hari abashobora gutangira kuzimera munsi y’iyo myaka nkuko hari n’abazimera barengeje 50.

Stress ihurira he no kumera imvi?

Ibi kubisobanura neza turifashisha imwe mu mikorere y’umubiri wacu. Muri rusange umutwe wacu ufite imizi y’imisatsi igera ku 100000 kandi iyo mizi ihora yiteguye kumeraho imisatsi myinshi uko hagize ucika, nko mu gihe wiyogoshesha. Aho umusatsi utereye niho hari urwo ruganda rukora imisatsi aho uturemangingo dufatanyiriza hamwe mu gukora umusatsi ufite ibara ryirabura.

Uko kwirabura k’umusatsi bikaba biterwa nuko umubiri wacu urimo melanin iyi ikaba ari nayo ituma abirabura tudasa n’abazungu. Abagize ikibazo cyo kuvuka ari ba nyamweru burya bavuka ntayo bafite, nkuko n’abitukuza(abisiga mukorogo mu mvugo y’ab’ubu) burya baba bangiza melanin yabo.

Ubusanzwe rero melanin yo mu musatsi igenda igabanyuka uko umuntu akura aricyo gitera kuzana imvi uko ugenda usaza.

Ubushakashatsi rero bugaragaza ko stress imaze igihe yangiza uturemangingo twa melanocyte (aritwo tubyara melanin) nuko utwo turemangingo twabaga ku muzi w’umusatsi tukahava bigatera ko umusatsi uhinduka imvi. Iyo stress igabanyutse turagaruka maze umusatsi ugasubirana ibara wahoranye, ariyo mpamvu imvi zatewe na stress zidahoraho.

Ubusanzwe imvi ni kimwe mu bimenyetso byo gusazza

Ese abantu bose bazana imvi bakiri bato biterwa na stress?

Igisubizo ni oya. Kumera imvi bituruka ku mpamvu zinyuranye, muri zo hakaba harimo na stress. Kandi stress itera umusatsi kuba imvi si ya yindi iza igahita ikira ahubwo ni stress imara igihe, amezi cyangwa imyaka, kandi ntabwo ihita ihindura imisatsi yose umweru ahubwo ushobora gusanga ari umusatsi umwe cyangwa itageze ku icumi yahindutse gusa.

Imvi zose ntiziterwa na stress

Mu gusoza twibutseko uretse gutera kuzana imvi imburagihe, stress igendana n’ibindi bibi nk’umuvuduko ukabije w’amaraso, umutima, kwiheba no kwigunga, ariyo mpamvu yitwa umwicanyi utuje. Niyo mpmavu kuyirwanya no kuyirinda ari ingenzi ku bantu bose.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu batangaye nyuma yo kubona abanyeshuri bagize ishuri akabyiniriro ! (videwo)

Akabi gasekwa nk’akeza: nyuma yo guhabwa gatanya umugore n’umugabo basubiye mu manza kubera imbwa yabo