in

YEGOKOYEGOKO NdabikunzeNdabikunze

Sobanukirwa: Impamvu 7 z’ingenzi zitera umubyibuho udasanzwe

Umubyibuho udasanzwe uvugwa iyo ufite ibiro bitajyanye n’uburebure bwawe, ufite igipimo cya BMI kirenze  25 aha bikaba bivuze ko ufite umubyibuho udasanzwe.

Nyamara nanone ukaba utazi igituma ugira ibyo biro byose.

Nubwo benshi bavuga ko umubyibuho ukabije uterwa no kurya ibinyamavuta no kuryagagura nyamara siyo mpamvu gusa ibitera.

Ibintu 7 bishobora gutera umubyibuho udasanzwe 

1. Urya nabi

Benshi iyo bumvise kurya nabi bahita bumva kurya indyo nkene, itagira amavuta, nta kanyama nyamara kurya nabi ni ukurya ibidafite intungamubiri no kurya ibifite ibyangiza umubiri cyane.
Muri byo twavugamo;
– Ibirimo amasukari y’amakorano
– Ibibonekamo amavuta menshi
– Ibigurwa bihita biribwa (fast food)
– Ibyongewemo calories nyinshi
Ibi byose kubirya kenshi ni ukwiyongerera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije

2. Ntukora siporo

Gukora siporo uretse gukomeza umubiri binagufasha gutwika ibinure na za calories ziba zinjiye binyuze mu byo wariye.
Niba ubyuka ujya ku kazi mu modoka, ukagakora wicaye, ugataha mu modoka, ukabaho udakora siporo nayo ni indi mpamvu izagutera kwa kugira ibiro bikabije.

3. Kumara igihe kinini ntacyo ukora

Kubera iterambere usanga abadafite akazi bamara amasaha menshi biyicariye bareba filime, bari kuri chat, ugasanga uretse kuba umubiri udakora n’ubwonko nabwo ntibukoreshwa.

Ikigeretseho usanga nanone abo baba bicaye barya utundi tuntu nk’injugu, utunyobwa, anywa imitobe, byose bikajya mu mubiri udakoreshwa. Niyo utakoresha ingufu z’umubiri ugakoresha ibitekerezo naho burya calories ziragenda.

Ariko guhora wiyicariye nabyo byagutera kubyibuha bidasanzwe.

4. Kutonka igihe gihagije

Umwana wonka bimurinda kuba yazakurana ibiro bikabije. Uzarebe umwana wonka gusa n’utunzwe n’andi mata uzahita ubona ko hari itandukaniro. Iyo rero akuze ntiyiyibuke agendanirako. Ubundi umwana utonse ngo byibuze ageze ku myaka 2 aba afite ibyago byinshi byo kuzagira umubyibuho ukabije.

5. Akoko

Nibyo koko n’akoko (genetics) cyangwa imimerere mvukanwa bishobora gutuma ugira umubyibuho ukabije gusa byo byonyine iyo bitajemo izindi mpamvu ntabwo byatuma ubyibuha ngo urenze cyane kandi ushobora kubyitwararika ukaba utagira icyo uba. Urugero rw’imimerere mvukanwa yatera umubyibuho ukabije twavuga ni Prader-Willi syndrome.

6. Indwara

Indwara zimwe na zimwe nk’imikorere mibi ya thyroid, Cushing’s syndrome nazo zishobora gutera ibiro kwiyongera ku buryo budasanzwe

7. Imiti

Imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro, ikoreshwa mu kuvura indwara zo mu mutwe, ikoreshwa mu kuvura dépression n’iyivura diyabete ni imwe mu miti ishobora gutera kubyibuha birenze.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa musore w’umwirabura waciye ibintu akundana n’umuzungukazi rukukuri,yamukoye inkwano isekeje.

Igitangaza Cy’Imana: Umugabo N’umugore B’abirabura Babyaye Umwana W’umuzungu (Photo)