in

Wa musore w’umwirabura waciye ibintu akundana n’umuzungukazi rukukuri,yamukoye inkwano isekeje.

Nyuma yaho inkuru yumusore witwa ‘Bernard Musyoki’ wo muri Kenya aciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yisangaga mu rukundo n’umuzungukazi w’umukecuru ufite imyaka 70 kuri ubu yatunguye abantu avuga ko yiteguye kumukwa inkwano y’idorali rimwe(1$), ni ukuvuga amafaranga 912 y’amanyarwanda.

Bernard Musyoki na Deborah bahuriye ku mbuga nkoranyambaga muri 2018, batangira kujya baganirira kuri Facebook, urukundo rurakura ibintu bifata indi ntera, byaje kurangira umukecuru asabye umusore kumusanga muri Amerika ariko biza kugorana, uyu mugore ahitamo kwiyizira muri Kenya kureba umukunzi we.

Deborah mu gusanga Bernard muri Kenya mu gace ka Kitui barishimanye, Tariki 2 Gashyantare 2021 bahita bambikana impeta yo kubana akaramata, Bernard, yari afite ubwoba bw’aho inkwano izava ariko asanga umuryango w’umugore we utarambirije ku gusaba inkwano Bernard kuko atanafite amikoro aho bamusabye gutanga idorali rimwe (Amashilingi ya Kenya 100), akaba amanyarwanda 912) gusa, ibintu bikaba biratunganye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda: Abanyamakuru Mwakunze Mu Kiganiro “Sunday Night” Bongeye Guhura

Sobanukirwa: Impamvu 7 z’ingenzi zitera umubyibuho udasanzwe