in

NdabikunzeNdabikunze

Sobanukirwa : Ese gute wahangana na hangover , mu gihe waraye unyweye inzoga nyinshi

Hangover (soma hang-ova), ni ibimenyetso by’uruhurirane bijyana no kunywa inzoga ukarenza igipimo umubiri wawe wakihanganira. Nubwo ifite aho ihuriye n’isindwe, siko buri wese wasinze agira hangover, gusa ntiwagira hangover utasinze. Ibimenyetso byayo bikaba bikunze kugaragara mu gitondo, hakurikira kunywa inzoga nyinshi, cyane cyane nijoro.

Hangover iterwa n’iki?

Nkuko tumaze kubivuga, iterwa no kunywa inzoga nyinshi bityo bigatera umubiri kutihanganira ibyawubayeho. Nyamara kunywa bifite ibindi bijyana na byo bigira uruhare mu kongera ibyago byo kuyigira

Kunyaragura: kunywa inzoga bitera uwazinyoye kunyara kenshi bityo umubiri ugatakaza amazi menshi. Niho usanga ugira inyota no kumva umutwe uremereye.

Ubwirinzi bw’umubiri: kunywa alukolo bishobora gutera ibice bimwe by’umubiri kubyimba, bikagira ingaruka mu kugira appetit, kwita ku bintu no kwibuka

Igifu kwivumbura: kunywa alukolo bitera kuzamuka kw’igipimo cya aside yo mu gifu ndetse bigatera ingufu zacyo zo gusya kugabanuka, bikurikirwa n’isesemi, kuruka no kuribwa mu nda.

Kugabanuka kw’isukari yo mu maraso: kuri bamwe kunywa inzoga bigabanya igipimo cy’isukari mu maraso, bikarangwa no gususumira, umunaniro, guhindura imico, no kuzungera.

Kwaguka kw’imiyoboro y’amaraso: kunywa bizatuma imiyoboro y’amaraso yaguka bityo bitere umutwe, kuko imitsi iba yareze.

Gusinzira: nubwo ku musinzi gusinzira ari nkako kanya, ariko ibitotsi bye ntibiba bihagije. Usanga akenshi abyuka yumva ananiwe kandi ahondobera

Izindi alukolo: ubusanzwe alukolo nziza ni ethanol mu nzoga. Ariko mu gukora inzoga cyane cyane za whisky, gin, hashobora no kubonekamo ibindi bitari ethanol. Twavuga esters na aldehydes. Ibi nabyo byongera ibimenyetso bya hangover.

Ibimenyetso bya hangover

Uretse ibimenyetso bigaragara, ariko uzasanga akenshi umuntu waraye anyoye agakabya, abyukana umunabi, kwigaya, isoni no kumva yiyanze. Nubwo mu kuvuga ibitera hangover twagiye tunashyiramo ingaruka ari zo bimenyetso ariko muri rusange ibimenyetso byayo ni ibikurikira:

  • Umutima uteragura cyane
  • Kwigunga
  • Amaso atukura
  • Ifuke (kunuka inzoga iyo avuze)
  • Kuribwa mu ngingo n’umubiri muri rusange
  • Guhitwa
  • Isereri n’ikizungera
  • Kuribwa umutwe
  • Umunaniro
  • Inyota
  • Urukonda (guciragura)
  • Umunaniro udasanzwe
  • Isesemi no kuruka rimwe na rimwe
  • Kubangamirwa n’urumuri n’urusaku
  • Kudashaka kurya
  • Gususumira
  • Kuribwa mu nda

Iyo bikomeje, umuntu agira ibimenyetso bikurikira, ari nabyo bibi cyane.

  • Guhumeka biragabanuka ku buryo ashobora guhumeka inshuro zitarenga 8 mu munota
  • Kuvangirwa mu mutwe, ubwenge bukayoba
  • Ikizungera gikabije
  • Uruhu ruhindura ibara, rukijima kuko amaraso aba adatembera neza.
  • Ubushyuhe bw’umubiri buragabanuka
  • Ukayoberwa aho uri, ukibura.
  • Ukomeza kuruka bitavaho.

 

Hangover ivurwa ite?

Mu by’ukuri nta muti wihariye ubaho uvura hangover. Ahubwo uwo yafashe agirwa inama y’icyo yakora ngo agabanye ibimenyetso byayo, kugeza akize. Twibutseko hangover iterwa na aldehyde iba yabaye nyinshi mu mubiri. Uko igenda igabanuka rero niko ugenda ukira.

  • Icya mbere ni ukuruhuka bihagije, ahantu hatari urumuri rwinshi n’urusaku rwinshi.
  • Ukiyuhagira
  • Ukagerageza kunywa ibintu bishyushye birimo isukari. Twavuga icyayi. Muri cyo igashyiramo tangawizi n’ubuki.
  • Indimu nayo irafasha. Wayikamurira mu mazi y’akazuyazi, ukayanywa utagotomera.
  • Ukanywa ibinini bigabanya uburibwe n’umutwe. Abenshi bakoresha ibinini bya action dore ko inanditseho ko ivura hangover. Gusa uramutse urwara igifu ntiwayikoresha.
  • Imineke nayo irafasha kuko irimo isukari
  • Isosi y’inyanya nayo ikize kuri fructose, irafasha
  • Uko ugize inyota ukanywa , yaba amazi cyangwa imitobe.
  • Rya ibintu by’amasupu kandi birimo amavuta; boyilo, potage, umufa ni bimwe muri byo.

Tubonereho kuvuga ko inzoga zitavura izindi, nubwo ariko bivugwa. Icyakora iyo ufite hangover ukanywa izindi nzoga, ibimenyetso bya hangover ntiwongera kubyumva, gusa nyuma biragaruka.

Ni gute nakirinda hangover

  • Nkuko twabonye ko hangover iterwa no kunywa ukarenza, ubwirinzi bwa mbere ni ukutanywa ngo urenze urugero.
  • Ikindi, si byiza kunywa utarya, cyane cyane ibirimo amavuta. Kuko alukolo yivanga n’amavuta (liposoluble), iyo uriye ibirimo amavuta birinda inzoga gukwira mu maraso vuba
  • Irinde kunywa ugotomera. Uko unywa vuba, niko usinda vuba
  • Irinde kuvangavanga amoko menshi y’inzoga (cocktail). Niba uri kunywa rufuro, unywe izo. Niba ari liqueur, unywe liqueur. Aha twongereho ko rufuro zitera hangover kuruta liqueur. Impamvu nuko izo za rufuro (primus, mutzig, skol, turbo, legend n’izindi) zirimo gaz CO2, izitera kujya mu bwonko vuba.
  • Niba uri bunywe ugatinda, gerageza kujya uvanga kunywa amazi cyangwa unywe orange nyuma ya buri birahure byibuze 4 by’inzoga ( nk’amacupa abiri). Ibi bizakurinda kugira umwuma binafashe umubiri gusohora alukolo nyinshi.
  • Irinde kunywa usakuza cyangwa uri mu rusaku rwinshi.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Tanasha wabyaranye na Diamond arahigwa bukware bitewe n’ibyo yakoreye ivuriro ryamubaze ikibuno..

Amanota ya banyeshuri bashoje ayisumbuye yasohotse