Hakomeje kuboneka benshi mu rubyiruko rukomeje kwiheba kugeza naho bivamo urupfu niyo mpamvu uyu munsi tugiye kureba byinshi kuri Depression indwara yo kwigunga no kwiheba .
Depression (kwigunga) ni iki?
Iyi ni indwara iri mu cyiciro cy’indwara zo mu mutwe. Ni indwara itera imikorere y’ubwonko guhinduka aho umuntu aba yumva atishimiye ibimubaho akiheba akigunga kandi akumva ntacyo amaze mu muryango, muri macye akipfobya.
Ibi ariko binyuranye na kwa kundi ushobora kumva muri wowe utanyuzwe, cyangwa utishimye by’igihe gito kuko byitwa depression iyo bigeze mu mezi hagati ya 6 na 8 nta gihinduka.
No gupfusha uwawe cyangwa kugira igihombo gikabije cyangwa kwirukanwa ku kazi iyo ubashije kubyakira ntabwo biba ari depression.
Depression iterwa n’iki?
Ibitera iyi ndwara si bimwe ku bantu bose kandi akenshi usanga ari uruhurirane ku muntu. Muri byo twavuga
- Akoko
- Imikorere ihindagurika mu mubiri
- Aho uri
- Ibikubaho n’abakuzengurutse
Abantu bamwe baba bafite ibyago byinshi kurenza abandi bitewe n’impamvu zikurikira
- Ibikubaho mu buzima: ubukene, kwirukanwa ku kazi, gutandukana n’uwo mwashakanye cg uwo mwakundanye cyane
- Ubuzima bwite: kutabasha kwesa imihigo wiyemeje
- Aho uvuka: kuba mu muryango wa hafi harimo uwahuye n’icyo kibazo
- Kuba waragize ihungabana ukiri umwana
Ibimenyetso bya depression
Ibimenyetso by’iyi ndwara ni bimwe mu bikurikira;
- Kwiheba no kwigunga
- Kutongera kunezezwa n’ibyagushimishaga, kutishimira gukora imibonano
- Gutakaza ibiro ku buryo budasobanutse, no kugira ikizibakanwa
- Kubura ibitotsi cyangwa gusinzira cyane
- Gutinda gusubiza no gucika intege mu mubiri no mu mikorere
- Kumva nta gaciro ufite no kwiciraho iteka
- Gufata imyanzuro itari yo no gutekereza nabi
- Kumva ntacyo ukimaze ukifuza cyangwa ukagerageza kwiyahura
Uko iyi ndwara ivurwa
Iyi ni indwara ivurwa igakira neza kandi. Mu kuyivura hakoreshwa uburyo 3 bunyuranye:
- Ubufasha: ubu ni ubufasha buhabwa ababana n’umurwayi ndetse bukanahabwa we bwite. Ni ubufasha bujyana no kubaganiriza ku bibazo bihari ndetse n’uburyo bashobora kubisohokamo, ndetse n’uburyo bakirinda ikibongerera stress. Ibi bikorwa mu buryo bw’ibiganiro.
- Kuganiriza umurwayi: ibi bizwi nka psychotherapy. Ni ukuganira n’umurwayi, bikorwa n’umuganga wize ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe (psychologist). Akenshi ubu buryo nibwo bwiza kuko ntibukoresha imiti. Aganira n’umurwayi, akamubwira uko ameze, aho bishobora gukorwa amaso ku maso, kuri telephone cyangwa se bikaba byanakorwa mu matsinda.
- Iyo ibi ntacyo bitanze hitabazwa imiti yagenewe gutuma umurwayi atuza, ikaba imiti itangwa na muganga gusa, bivuze ko utemerewe kuba wayigurira utayandikiwe. Muganga niwe uhitamo iyo wafata bitewe nuko abona umerewe, n’icyaguteye kurwara.
src: umutiheath