Kugira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame ni ikibazo ukunze gusangana abantu benshi. Nubwo bifatwa nk’ibisanzwe gusa bishobora kuba uburwayi, bukenera no kuba wagana kwa muganga.
Iyi ni indwara izwi nka glossophobia (cg se glossophobie mu gifaransa).
-
Glossophobia ni iki?
Glossophobia/glossophobie biva ku ijambo ry’ikigereki glossa bivuga ururimi (tongue/langue), phobos ni ubwoba cg igihunga; nuko glossophobia bikaba ubwoba cg igihunga cyo kuvugira mu ruhame.
Ushobora kuba ujya ugira iki kibazo ukibwira ko uri wenyine cg ari ikibazo wihariye. Ubushakashatsi bugaragaza ko hafi 75% mu batuye isi, baba batiyizeye cg batiteguye guhagarara imbere y’imbaga y’abantu ngo bagire icyo bavuga mu buryo bworoshye. Benshi bagaragaza ubwoba cyane ndetse bakaba banagaragaza ibimenyetso nk’iby’umurwayi w’indi ndwara ikomeye.
Gusa na none ntibikwiye kugukura umutima kuko hari uburyo bwo kurwanya ubu bwoba.
-
Ibiranga umuntu ufite ubwoba bwo kuvugira mu ruhame
Ibimenyetso bikomeye bya glossophobia biri cg byigaragaza mu bice 3; ku mubiri (physical), uko umuntu avuga (verbal) ndetse n’ibimenyetso umuntu agaragaza atavuze (non-verbal)
- Kugira ubwoba bwinshi mbere yo kuza kuvugira mu ruhame cg se gutangira kubugira, mu gihe umenye ko uzavugira imbere y’abantu.
- Gutera cyane k’umutima
- Gutitira
- Kubira ibyuya
- Kugira isereri no kuruka
- Kudahumeka neza
- Kumva udahagaze neza
- Kubabara imikaya
- Kugerageza guhunga cg gushaka impamvu ituma utaza kugaragara muri icyo gikorwa
- Guhumbaguzwa
- Kunanirwa kuvuga amagambo amwe n’amwe cg no kudidimanga
-
Ese ni iki gitera ubwoba?
Igitera ubwoba harimo gutekereza ko uri buze kunengwa mu gihe utabashije kwemeza abagukurikiye, cg guhabwa akato. Akenshi aba baba barahuye n’igihe kitabashimishije; nko gusekwa imbere y’abandi ukiri muto mu gihe uvuze ikintu kitari cyo cg se kunengwa mu bundi buryo.
Na none kuba barigeze gutunguzwa kuvuga imbere y’abantu batiteguye bikaza kurangira batabyitwayemo neza, nuko bagahera ubwo bakuza ubwo bwoba.
Src: umutihealth