in

Sky2 Wabagahe afatiranye Bac T mu muhanda| Yaramubeshye| Ahise amuremera

Sky2 Wabagahe umaze kumenyekana hano mu Rwanda yitambitse imodoka ya Bac T amubuza kugenda. Ni nyuma yuko hashize iminsi itari mike Bac T yemereye Sky2 ko azamufasha mu muziki we gusa Bac T ntabyo yakoze.

Nkuko tubikesha Bigtown Tv, nyuma yuko Sky2 yitambitse imodoka ya Bac T akamubuza kugenda, Bac T yahise amusaba imbabazi amubwira ko yagize akazi kenshi bikaba aribyo byatumye adahita atangira gahunda yo gufasha Sky2 mu muziki we gusa avuga ko gahunda yo kumufasha akiyifite.

Bac T kandi yabwiye Sky2 ko gahunda zijyanye no kumufasha bazazinoza neza nava nu isafari yari agiye kujyamo. Bac T yahise aremera Sky2 amuha amadolari 300 yo kuba aryoshyamo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore warangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ucuruza amagi ku muhanda yababaje abantu.

Intare y’inyabwoba yakubitanye n’ishyo ry’imbogo, ibyo yahise ikora birasekeje.