in

Si we warose igiyemo! Umuherwekazi Judith wakanyujijeho na Safi Madiba yambitswe impeta y’urukundo ku yindi nshuro (AMAFOTO)

Si we warose igiyemo! Umuherwekazi Judith wakanyujijeho na Safi Madiba yambitswe impeta y’urukundo ku yindi nshuro.

Niyonizera Judith wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba, bakaba baherutse guhabwa ubutane bwa burundu, yamaze kwambikwa impeta n’umukunzi we mushya, wamusabye ko basezerana.

Ni inkuru yitangarijwe na Niyonizera Judith mu mafoto ndetse n’ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ibyishimo byinshi byo kuba yambitswe impeta n’umukunzi we ku munsi w’isabukuru y’amavuko ye.

Judith washimye Imana ku bitangaza yamukoreye, yavuze ko uyu mwaka ukomeje kumubera uw’ibyishimo.

Ati “Simfite amagambo yabisobanura, uranzi kandi umutima wanjye urakunezerewe. Ngushimiye ibyambayeho ndetse nkuragije n’ibiri imbere.”

Judith Niyonzera yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we mushya, nyuma y’amezi atanu we na Safi Madiba bahawe ubutane bwa burundu, bwemejwe n’Urukiko tariki 25 Mata 2023.

Ni ubutane bwatanzwe ubwo Judith yari mu Rwanda yarazanye n’umukunzi we mushya, aho bombi banaragaje ibyishimo byinshi nyuma y’uko Urukiko rwemeje ubu butane bwa Judith na Safi Madiba.

Judith na Safi Madiba bari barakoze ubukwe mu buryo butunguranye bwanagarutsweho na benshi muri 2017.

Bivugwa ko uyu wahoze ari umugore wa Safi Madiba, n’uyu mukunzi we mushya wamwambitse impeta, bagiye gukora bukwe, dore ko ubwo bari mu Rwanda muri Mata uyu mwaka, baniyerekanye mu muryango w’umugore.

AMAFOTO

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gasabo/ Jali: Umugabo witwa Tekenisiye yakubiswe inyundo agwa muri Koma ni uko maze uwagerageje kumutabara we yatsinzwe mu miyenzi ntiyapfa

Amashusho y’urukozasoni yatumye abakinnyi b’ikipe ikunzwe cyane mu Rwanda bisanga muri gereza