in

Amashusho y’urukozasoni yatumye abakinnyi b’ikipe ikunzwe cyane mu Rwanda bisanga muri gereza

Amashusho y’urukozasoni yatumye abakinnyi b’ikipe ikunzwe cyane mu Rwanda bisanga muri gereza.

Abakinnyi 3 b’ikipe ya Real Madrid bashinjwa gufata no gukwirakwiza amashusho y’imibonano mpuzabitsina irimo umwana ukiri muto barafunze.

Ejo kuwa Kane taliki 14 Nzeri 2023 ni bwo Police yo muri Espagne yemeje aya makuru ariko ntabwo yigeze itangaza amazina y’aba bakinnyi.

Gusa ibinyamakuru bitandukanye byanditse kuri iyi nkuru birimo ESPN,The Athletic na The Guardian, biravuga ko ari abakinnyi b’ikipe ya kabiri ya Real Madrid ndetse n’abo mu ya mbere birashoboka ko baba barimo.

Ikirego kirega aba bakinnyi cyari cyatanzwe taliki 6 Nzeri 2023 gitanzwe na nyina w’uyu mwana w’imyaka 16 wagaragaye mu mashusho ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubwo aba bakinnyi bafungwaga ejo mu gitondo bahise batangira guhatwa ibibazo ndetse n’abari kubakoraho iperereza babaka telefone zabo kugira ngo baze kureba koko niba ari bo bafashe aya mashusho bakanayahererekanya kuri WhatsApp.

Ejo ikipe ya Real Madrid yemeje aya makuru ko hari abakinnyi bayo bafunze ishyira hanze itangazo rigira riti “Real Madrid irifuza gutangaza ko yamenye ko hari abakinnyi batatu bo mu ikipe ya kabiri bitabye abashinzwe umutekano ku bijyanye n’ikirego cyo gutangaza amashusho yihariye binyuze kuri WhatsApp. Ikipe nimenya byinshi ku byabaye, tuzafata imyanzuro ikwiye.”

Iki cyaha muri Espagne iyo gihamye ukiregwa afungwa hagati y’imyaka ibiri ndetse n’itanu. Ibi bije kandi nyuma yuko muri Espagne hamaze iminsi ikindi kirego cy’uwahoze ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, Rubiales, ashinjwa gusoma umukinnyi w’ikipe y’igihugu Jenni Hermoso we atabishaka ubwo bishimiragaga igikombe cy’Isi bari begukanye.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Si we warose igiyemo! Umuherwekazi Judith wakanyujijeho na Safi Madiba yambitswe impeta y’urukundo ku yindi nshuro (AMAFOTO)

Ikipe ya Young African iherekejwe n’abayobozi ba Apr Fc yakoreye igikorwa cy’ubutwari abagizweho ingaruka n’ibiza