in

NdababayeNdababaye

Shitani yigaragaje mu gitaramo cy’icyamamare muri USA.

Muri leta ya Texas abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi batangaje ko abagera ku munani aribo bamaze kumenyekana ko baguye mu gitaramo cya Travis Scott abandi benshi bo bakaba bakomerekeye mu muvundo wakurikiye ibikorwa byo kwirwanaho buri wese akiza amagara ajya gushakira akuka ko guhumeka hanze y’inyubako yabereyemo ibyo birori.

Ibi byabaye ubwo uyu mugabo Travis Scott yari ari ku rubyiniro arimo ageza ku bakunzi be ibya Festival yise Astroworld yatangije mu mwaka wa 2018.

Ahagana saa tanu n’iminota 15 zo muri leta zunze ubumwe za America nibwo yari ari ku rubyiniro. nk’ibisanzwe abafana baba bashaka kubyiganira ku rubyiniro ngo bakore ku cyamamare cg se bagifatireho amafoto, ako kajagari niko rero kaje guturukamo ikibazo cyo kubura umwuka maze umunani bahita bapfa abandi benshi tutamenye umubare barakomereka.

Uretse abo umunani bahise bapfa, abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bahise batwara 17 kwa muganga ngo baramirwe batiyongera ku mubare w’abari bamaze gupfa. muri abo 17 hari higanjemo abafite ibibazo by’umutima ndetse n’ubuhumekero utibagiwe n’abakomerekeye muri ako kavuyo.

Kubera izi mfu, inzu iki gitaramo cyaberagamo hari hateganijwe kuberamo ikindi gitaramo ariko ubu cyamaze gusubikwa. si ibyo gusa kandi kuko polisi yahise itangira isuzuma rigamije gusesengura amashusho yafatiwe muri icyo gitaramo ubwo abantu bapfaga ngo hamenyekane koko inkomoko nyakuri y’ibyo byago byagwiririye abakunzi b’umuziki.

Byasanishwa n’ibitambo by’imbaraga z’umwijima.

Ntihabura umubare kandi wa benshi uhamya ko izi mfu zaturutse ku kuba yaba uyu Travis Scot yahisemo kubatamba mu bitambo by’imabraga z’umwijima ngo umuziki we utere imbere nkuko benshi n’ubundi bigarukwaho ko ariyo turufu bifashisha ngo babashe kwamamara mu muziki ndetse no muri sinema nubwo ibyo nyine nta gihamya iba ihari.

Reuters ndetse na Aljazeera batangaje ko abantu barenga ibihumbi 50 ari bo bari bari muri icyo gitaramo cyabereye i Texas muri Lets zunze ubumwe za America. imana ibahe iruhuko ridashira abo munani kandi inorohereze n’abarembejwe n’ibyo birori.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
jado
jado
1 year ago

ese ugira ubwenge? mn mujye muba abanyamwuga

Couple ya mbere yatwitse mu gitaramo cya Bruce Melodie (Photo+video)

Ibidasanzwe wamenya ku mugore wabaye uwa mbere ku isi mu kugira ikibuno kinini cyane (AMAFOTO)