in

Shaddyboo na Kate Bashabe bagiye guhurira muri sitade bafana ikipe ikunda Aba-Slayqween

Kate Bashabe na Shaddy Boo bagiye guhurira muri sitade imwe bafana ikipe imwe ya Gasogi United yabahaye ubutumire bwo kuza kwihera ijisho iyi kipe ya Kakooza Nkurunziza Charles wamamaye nka KNC.

Uyu munsi nibwo Gasogi United ifitanye umukino na Etiencelles Fc muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda aho baba bakina umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona.

Nkuko Perezida wa Gasogi United, Knc yabitangaje yavuze ko uyu munsi araba ari uwa bakobwa bazwi nk’Aba-Slayqueen kandi bafana Gasogi United

Gasogi United ibinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter batumiye Shaddy Boo wivugira ko ari umu Slayqween mukuru ndetse na Kate Bashabe.

Biteganyijwe ko Aba-Slayqween bari bujye kureba umukino wa Gasogi United na Etiencelles bakajyenda bambaye umwenda wa Gasogi United bari bwicare muri Vip kandi bahabwe n’icyo kunywa.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Bijoux ntiyigeze abana n’umugabo”-Bamenya ahishuye byinshi k’umubano wa Bijoux na Lionel

“Rwatubyaye Abdul yahamagawe mu Amavubi kubera ko umunyamakuru yasomye urukweto rwe” Kalinda Emile