in

“Rwatubyaye Abdul yahamagawe mu Amavubi kubera ko umunyamakuru yasomye urukweto rwe” Kalinda Emile

Umuyobozi w’abafana ba APR FC, Kalinda Emile yahishuye ko myugariro wo hagati Rwatubyaye Abdul yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kubera ko umunyamakuru yasomye urukweto rwe.

Uyu mugabo yatangaje aya magambo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cya Fine FM.

Yagize ati “Buri mukinnyi wese mwiza w’Umunyarwanda aba akinira APR FC, rero umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi bose bavuye muri APR kandi ntibari babikwiye, Rwatubyaye Abdul yahamagawe kubera ko umunyamakuru yasomye urukweto rwe umutoza w’Amavubi agira ngo ni umukinnyi ukomeye”.

Tariki 15 Kanama 2022, mu birori bya Rayon Sports Day nibwo umunyamakuru w’imikino kuri Radio 10 Mucyo Biganiro Antha yasomye urukweto rwa Rwatubyaye Abdul, ibi bikaba byaratumye benshi bacika ururondogoro.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddyboo na Kate Bashabe bagiye guhurira muri sitade bafana ikipe ikunda Aba-Slayqween

Bruce Melody yaryohewe n’amarundi none yiyongeje ikindi gitaramo gihenze