Mbabazi Chadia wamamaye ku izina rya Shaddyboo ari naryo akoresha ku mbuga nkoranyambaga yamaze gutangaza abinyujije kuri Twitter ye ko kuri ubu mu Rwanda hagiye kuza ishuri ryigisha Football rizakora ku bufatanye n’ikipe ya Real Betis yo muri Espagne. Yongeyeho ko azaba na Mama waryo kugeza u Rwanda rutwaye CAN.
Mu magambo ye Bwite, Shaddyboo yagize ati « Mu amateka ya Football Nyarwanda , ubu tugiye kugira ishuli ryigisha Football mu Rwanda kubufatanye na @RealBetis . Ninjye uzaba ndi Mama waryo kugeza dutwaye CAN , tugize na abakinnyi bakomeye ku isi ba abanyarwanda, MWabyemera mwahakana ndakaze 😁. I love this game 😍 ».
Mbere gato yuko Shaddyboo atangaza aya magambo yari yashyize hanze amafoto agaragaza umwenda w’abakinnyi ikipe ya Real Betis yamukoreye wanditseho izina rye (Shaddyboo).