in

Sepp Blatter wayoboye FIFA yemeye amakosa yakoze yo kwemerera Quatar kwakira igikombe cy’isi cya 2022

Sepp Blatter wahoze ayobora Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yatangaje ko yakoze amakosa ubwo yemereraga igihugu cya Katari(Quatar) kuzakira imikino y’igikombe cy’Isi cya 2022.


Sepp Blatter wayoboye FIFA imyaka irenga cumi n’itanu ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cy’Ubusuwisi (Tagez Anzeger)yabajijwe niba ntacyo yishinja kukuba yaremeye ko Quatar yakira igikombe cy’Isi muri 2022 maze mu magambo ye agira ati”amahitamo yo kwemerera Quatar kwakira igikombe cy’Isi yari amakosa yange,twari twemeranjije n’ abo dufatanyije kuyobora ko Uburusiya buzakira igikombe cy’Isi cya 2018 naho Leta nzunze ubumwe z’Amerika zikakira icya 2022 ariko mbirengaho nemerera Katari”.
Ibi bije nyuma y’imyaka myishi yaranzwe n’impaka bamwe batemera ko Katari yakira igikombe cy’Isi kubera ko ngo mu myiteguro yo kwakira iki gikombe yahutaje uburenganzira bwa muntu ndetse ikaba hari n’imico n’imwe abarabu ba Katari batemera nk’abakundana bahuje ibitsina bityo bakaba basa nkaho bazaba bakumiriwe.

Sepp Blatter wayoboye imyaka cumi n’irindwi FIFA nyuma yaje guhamwa n’ibyaha bya ruswa ahanishwa kujya kure y’ibikorwa bya ruhago mu buzima bwe.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubu ni uburwayi bwo mu mutwe si gusa, umugabo yafashe umwana we w’umuhungu w’amezi 9 ku ngufu

Menya uko wapima ibiro byawe kugirango umenye niba bihuye n’uburebure bwawe