Ku itariki 09/06/2007 ni bwo uruganda rwitwa Apple rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje ko hagiye gusohoka smartphone yabo ya mbere yitwa iPhone. Ku itariki ya 29 muri uko kwezi ni bwo iya mbere yasohotse.
Steve Jobs, umugabo ukomeye cyane mu ikoranabuhanga ry’isi yose, ni we watangije uyu mushinga wo gukora smartphone ya iPhone. Uyu mushinga yawutangiye mu mwaka wa 2005, iya mbere isohoka nyuma y’imyaka 2.
Ese koko iPhone ni igikoresho cya Satani?
Hari amakuru yagiye aca mu binyamakuru bitandukanye avuga ko iPhone yaje kurwanya Kristo (antikristo). Bashingira kuki bavuga batyo?
iPhone itangirwa n’ijambo i. Iyo urisomye mu Cyongereza usoma ayi (ai). Iriya i rero nk’uko babivuga isobanura ijisho. Ni eye (ijisho) bashatse guhinduramo i kugira ngo hatagira upfa kubimenya.
Byose mu Cyongereza bisomwa kimwe. Abazi ibya Illuminati wa muryango bavuga ko uyobowe na Satani, ikimenyetso cyawo gikomeye ni ijisho, ni ukuvuga ijisho rya Satani rigenzura abatuye isi.
Ni ikimenyetso cya mpande eshatu kinini kirimo ijisho hagati. Iyo ni yo i (eye) ya iPhone kuko na iPhone bivugwa ko ifite ubushobozi bwo kubika no gutanga amakuru by’uyikoresha byose.
Hari akandi kantu kitwa siri kari muri iPhone. Abayitunze bo barakazi cyane. Kariya kajambo iyo ugasomye uturutse inyuma s(4)i(3)r(2)i(1), usomamo iris.
Iris rero ni imboni y’ijisho nk’uko tubizi ariko iyi yo itandukanye n’iyo y’imboni. Mu Bagiriki ba kera bagiraga ikigirwamanakazi kitwaga Iris cyakomokaga kuri Thomas na Electra imana zabo.
Ni cyo cyahuzaga abantu n’izindi mana zo mu Bagiriki. iPhone na yo rero ihuza abantu mu gutanga ubutumwa no guhamagarana.
Ikindi baheraho babihamya ni ririya tunda rirumyeho riri inyuma kuri iPhone. Kiriya kirango k’irongi (apple), gisobanura itunda Adamu na Eva bariye.
Kuba rirumyeho ni ukugaragaza mu gihe bakoraga icyaha. Uruganda na rwo rwitiriwe itunda (Apple) kandi ni ryo Satani yakoresheje kugira ngo ashuke Adamu na Eva.
Abantu benshi bibaza impamvu bahisemo guhuza icyatumye Adamu na Eva bakora icyaha n’izina ry’uruganda rwabo.
Satani na we ategera abakobwa kuri iPhone. Abenshi bazibona babanje gusambana. Ese ibi ntibigaragaza ko ari igikoresho cya Satani?