in

Yagiye kuvumba urwagwa ahasiga ubuzima! Anathole wari wagiye kunywa urwagwa ku muturanyi we yapfuye bitunguranye

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi mu kagari ka Mbuye, mu Mudugudu wa Kigarama haravugwa inkuru y’umugabo witwa Uwihanganye Anathole w’imyaka 42 y’amavuko wagiye kuvumba urwagwa ku muturanyi we wapfuye bitunguranye.

Anathole ubwo yari arimo gusangira urwagwa n’abaturanyi be bari baruhishije, yaje kujya ku bwiherero maze avuyemo agwa mu muryango, akubita umutwe ku kijerekani cyari aho ku bwiherero.

Abo yari asize mu nzu, bumvise yikubita hasi maze baje kureba basanga yagushije umutwe ku gice cyinyuma, basanga yamaze gushyiramo umwuka.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Satani ategera abakobwa kuri iPhone: Ibimenyetso simusiga byerekana ko iPhone ari igikoresho cya Satani

Bazwiho kuryoshya iby’abakundana! Ubushakashatsi bwagaragaje ko nta mugabo ushobora guca inyuma umugore ufite mu maguru hatandukanye