in

Sam Karenzi yemeje ingano y’ibitego APR FC idashobora gutsindwa na US Monastir uko byagenda kose

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe n’abenshi hano mu Rwanda aremezako ikipe ya APR FC itatsindwa ibitego biri hejuru ya 3 uko byagenda kose.

Abakunzi n’umupira w’amaguru benshi hano mu Rwanda bakomeje kwizara cyane ko ikipe ya APR FC igomba kwitwara neza cyane mu mukino wo kwishyura nyuma yo gutsinda igitego kimwe ku busa hano mu Rwanda.

Sam Karenzi nyuma yo kubona ko APR FC irimo gutanga ikizere yemeje ko iyi kipe ikomeye cyane bitewe nuko yahanganye cyane n’abanya-Tunisia hano mu Rwanda ari naho yahereye yamezako iyi kipe izitwara neza ubwo izaba yasuye US Monastir iwabo.

Ubwo bari mu kiganiro yatangaje ko umuntu wemezako APR FC izatsindwa ibitego biri hejuru ya 3 azaze batege. Ibi yabitangaje nyuma yo kumva ibyo umunyamakuru mugenzi we bakorana Muramira Regis yatangaje avuga ko APR FC izatsindwa ibitego biri hejuru ya 3.

Aba banyamakuru bose bakorana kuri Fine Fm mu kiganiro Urukiko rw’ubujurire kiba buri munsi kuva saa ine kugeza saa saba z’amanwa. Iki kiganiro sigikorwa na Sam Karenzi ndetse na Muramira Regis gusa, ahubwo bakorana ndetse na Jado Dukuze hamwe na Niyibizi Aime.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu wa Rayon Sports yatakambiye umutoza Haringingo amusaba kuzamuha umwanya akazanyagira Rwamagana City

Yatwawe intambike nyuma yo kugaragara mu mashusho ajugunya imyanda ahatarabugenewe (Videwo)