in

Rutahizamu wa Rayon Sports yatakambiye umutoza Haringingo amusaba kuzamuha umwanya akazanyagira Rwamagana City

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Boubacar Traore yasabye umutoza Haringingo Francis Christian kuzamubanza mu kibuga ku mukino w’ejo akagaragaza ubuhanga budasanzwe.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’umugoroba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya Rayon Sports izakira Rwamagana City FC itozwa na Ruremesha Emmanuel mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Mu myitozo Rayon Sports yakoze ejo ku wa Mbere tariki 12 Nzeri, rutahizamu Boubacar Traore yasabye umutoza kuzamuha umwanya ubundi akamuha umusaruro ushimishije ku buryo bizatuma yiyunga n’abakunzi b’iyi kipe.

Kuva uyu rutahizamu yagurwa na Rayon Sports ntabwo yari yagaragaza ko ari umukinnyi w’umuhanga, ndetse benshi ntibatinya kuvuga ko azahombera iyi kipe.

Kuba umutoza Haringingo Francis Christian yazafata icyemezo cyo kubanza mu kibuga Boubacar Traore biragoye kuko abakinnyi bose b’Abanyamahanga bamurusha ubushobozi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Indege nto yari yaburiwe irengero yabonetse nta mubarankuru yasize

Sam Karenzi yemeje ingano y’ibitego APR FC idashobora gutsindwa na US Monastir uko byagenda kose