in

Yatwawe intambike nyuma yo kugaragara mu mashusho ajugunya imyanda ahatarabugenewe (Videwo)

Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yatwawe intambike nyuma yo kugaragara mu mashusho ya camera ari kujugunya imyanda mu muyoboro w’amazi.

Ni amashusho yafatiwe mu mugi wa Nigeria, Lagos aho imvura yari iri kugwa nuko umugabo akajugunya imyanda mu nzira z’amazi.

Ubwo imvura yari iri kugwa uyu mugabo yazanye igifuka cyuzuye imyanda nuko atangira kujugunya muri iyo miyoboro itwara amazi.

Abakoresha urukuta rwa Twitter babonye ayo mashusho basabye ko uyu mugabo yafungwa kubera igikorwa kigayitse cyo kwangiza ibidukikije yagaragaye ari gukora mu mashusho.

Kuri ubu amakuru ahari ni uko uyu mugabo yamaze gufatwa na Polisi yo muri icyo gihugu.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sam Karenzi yemeje ingano y’ibitego APR FC idashobora gutsindwa na US Monastir uko byagenda kose

Ikipe ikomeye muri Afurika yanze kuzana umutoza mushya kubera Adil Mohamed wa APR FC