in

Sam Karenzi yatangaje umukinnyi ukomeye w’umunyamahanga ugiye kuba igitangaza muri Rayon Sports nyuma y’imikino mike amaze kureba

Umunyamakuru w’imikino ukomeye hano mu Rwanda Sam Karenzi yatangaje umukinnyi ukomeye ikipe ya Rayon Sports ifite kandi w’umuhanga cyane.

Ubwo yarari mu kiganiro kuri Fine FM radiyo asanzwe akoraho yatangaje ko ntamukinnyi Rayon Sports ifite ukomeye w’umunyamahanga nka Willy Essomba Onana.

Uyu munyamakuru yavuzeko Onana ariwe mukinnyi wo kwitega cyane muri iyi kipe ya Rayon Sports nubwo bazanya abandi bavugako ari ibitangaza babareba mu kibuga bagasanga ntakintu bashoboye.

Muri abo bakinnyi bigaragara ko batazatanga umusaruro harimo Paul Were avugako ariwe wenda ugerageza, Boubacar Traoré ndetse n’umuzamu Ramadhan Kabwili bo ngo ntakintu bafasha iyi kipe.

Uyu munyamakuru nubwo benshi bavugako yanga Rayon Sports gusa hari ibintu atangaza ukabona ko bifite ireme kandi binagaragarira buri wese. Urebye uko bavugaga Boubacar Traoré ntabwo benshi ariko basanze ameze mu kibuga, gusa nanone benshi bagahuriza ku kintu kivugako wenda byaba aruko ataramenyera neza.

Sam Karenzi akora mu kiganiro k’imikino gitambuka kuri Fine FM buri munsi guhera ku isaha ya saa ine kugeza saa saba z’amanwa. Uyu ntabwo akora wenyine, hari na Niyibizi Aime, Muramira Regis ndetse na Isimbi Christella.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Ikipe y’igihugu ije guhangana n’abasore b’inkorokoro b’amavubi bamaze kugera i Kigali (Amafoto)

Bruce Melodie yishyuye amafaranga yose ararekurwa ageze imbere barongera baramufata baramufunga