Breaking News: Ikipe y’igihugu ije guhangana n’abasore b’inkorokoro b’amavubi bamaze kugera i Kigali (Amafoto)

Ikipe y’igihugu ya Ethiopia igeze i Kigali mu Rwanda, aho ije gukina n’Amavubi umukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo #CHAN2023.

Uyu mukino uzabera i Huye kuya 03 Nzeli 2022 Saa Cyenda z’amanywa nyuma y’uko ubanza banganyije ubusa ku busa muri Tanzania kuri Uwanja wa Mkapa.

Biteganyijwe ko iyi kipe ya Ethiopia irahita amanuka I Huye akaba ari naho bazacumbika kugira ngo bibafashe kwitegura Amavubi.

Umukino ukaba uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nzeri 2022, ukazabera kuri sitade y’Akarere ka Huye.

Amafoto