in

Bruce Melodie yishyuye amafaranga yose ararekurwa ageze imbere barongera baramufata baramufunga

Bruce Melodie uri kubarizwa mu gihugu cy’u Burundi ibintu ntabwo byagenze neza kuva yagerayo kuko yageze yo ahita ajya gufungwa

Bruce Melodie yafunzwe arengwa uburiganya bwo kwambura amafaranga umuherwe witwa Toussaint, gusa Bruce Melodie abifashijwemo na Management ye yaje kwishyura ayo mafaranga yose.

Nkuko umunyamakuru Yago yabitangaje mu butumwa yandikiranye na Gael Coach manager wa Bruce Melodie, yemeje ko bamaze kwishyura Bruce Melodie bagahita bamufungura.

Gael akomeza abwira Yago ko bishyuye Miliyoni 30 basabwaga gusa ariko bahise bongera bafata Bruce Melodie baramufunga aho bavuga ko bashaka miliyoni 60.

Kuri ubu Bruce Melodie yongeye gufungwa bakaba bakiri gusobanurirwa impamvu yongeye gufata.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sam Karenzi yatangaje umukinnyi ukomeye w’umunyamahanga ugiye kuba igitangaza muri Rayon Sports nyuma y’imikino mike amaze kureba

Adil wa Apr Fc ayoboye abatoza batanu bonyine bemerewe kureba umukino w’Amavubi mu gihe abandi basigaye barasabwa kwikoramo