in ,

Safi Madiba yateye umugongo Urban Boyz yerekeza muri Uganda gukorana amashusho y’indirimbo ye na Meddy

Safi Madiba wo muri Urban Boyz ari kubarizwa i Kampala muri Uganda aho yajyanye na Meddy gufata amashusho y’indirimbo bakoranye.

Meddy na Safi bahagurutse i Kigali ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 27 ukwakira 2017, berekeje I Kampala gufata amashusho y’iyi ndirimbo bakoranye ngo Meddy abone gusubira muri Amerika.

Ku munsi w’ejo havugwagwa ko Safi yaherekeje Meddy ku kibuga cy’indege we ntagire aho ajya gusa amakuru yizewe nuko aba bombi bajyanye i Kampala gufata amashusho y’indirimbo bakoranye yamaze kurangira mu buryo bw’amajwi.

Meddy yaramaze igihe mu Rwanda aho yari yatumiwe mu gitaramo ngarukamwaka cya  ‘Beer Fest’  cyabereye i Nyamata ku wa 2 Nzeri 2017. Nyuma yacyo yakoze ibindi bitaramo birimo icyo yakoreye i Nyamasheke , Huye na Rubavu afatanyije na Airtel.

Iyi ndirimbo ya Safi na Meddy ije mu gihe hashize iminsi havugwa urunturuntu mu Itsinda rya Urban Boyz , Safi abarizwamo rwakuruwe no kutumvikana hagati ye na Nizzo.

Safi na Meddy bajyanye Uganda gufata amashusho y’indirimbo bakoranye

Mu gihe iyi ndirimbo yajya hanze irimo Safi wenyine ntihumvikanemo Nizzo na Humble Jizzo cyaba ari ikimenyetso kigaragaza ko yatangiye gutera umugongo iri tsinda n’ubundi riri mu manegeka, agatangira gukora wenyine.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo yabwiye ubuyobozi bwa Real Madrid umukinnyi yifuza ko azasimbura Gareth Bale

Umunya Argentina ukomeye mu ikipe ya Fc Barcelona yamaze gutangaza aho azerekeza mu mwaka utaha gusoreza ruhago