in

Rwatubyaye byose abishyize hanze! Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yavuze uburyo mu ikipe biteguye gucakirana na Al Hilal Benghazi ko hari ibitameze neza

Ku biro bya Rayon Sports ku Kimihurura habereye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’iyi kipe mu mikino ya CAF Confederation Cup izahuramo na Al Hilal SC yo muri Libya.

Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yavuze ko abakinnyi batuje mbere yo gucakirana na Al Hilal Benghazi gusa avuga ko umutoza ariwe uri kubashyiraho igitutu.

Yagize ati “Nta gitutu dufite giturutse hanze usibye icy’umutoza wacu. Abakinnyi turatuje, dutegereje umunsi w’umukino ubundi tugakora ibyo tugomba gukora.”

Rwatubyaye ubwo yavugaga ku kuba umukino ubanza ushobora kuzaba nta bafana bahari, yagize ati “Gukina nta bafana bahari na byo ni amahirwe kuri twe kuko na bo ntibazaba bafite. Ni umukino twafashe nk’uwo turi hanze, dufite icyizere kandi tuzakinisha umutima.”

Rwatubyaye yongeyeho ko nubwo bagiye gukina uyu mukino, ngo abakinnyi bemerewe agahimbazamushyi gake.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Rayon Sports yirukanye umukino ukomeye mu bandi bakinnyi kubera ibyo yakoze ntabyishimire

Kayonza: Umugabo arahigiswa uruhindu nyuma yo gusagwa n’irari maze afata kungufu umugore w’abandi birangira amukomerekeje amugira intere