in

Umutoza wa Rayon Sports yirukanye umukino ukomeye mu bandi bakinnyi kubera ibyo yakoze ntabyishimire

Bamucungire hafi atabamaramo umukino utaraba! Umutoza wa Rayon Sports yirukanye umukino ukomeye mu bandi bakinnyi kubera ibyo yakoze ntabyishimire

Yamen Zelfani utoza ikipe ya Rayon Sports yakuye umukinnyi ukomeye mu bandi kubera impamvu ikomeye yatumye benshi bongera kumwibazaho cyane.

Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yatangiye umwiherero wo gutegura umukino uri kuri iki cyumweru n’ikipe ya Al Hilal Benghazi ubwo barangizaga imyitozo. Uyu mutoza bivugwa ko yamaze gukura Iraguha Hadji mu bandi bakinnyi, bivuze ko hatagize igikorwa ntabwo azagaragara kuri uyu mukino.

Amakuru ahari avuga ko Iraguha Hadji yasererezanyije n’umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ndetse mu bintu bisanzwe ariko umutoza Yamen Zelfani abifata nkibintu bikomeye birangira ari we ukuwe mu bandi bakinnyi.

Iraguha Hadji ni umwe mu bakinnyi bataha izamu bakomeye ikipe ya Rayon Sports ifite, bivuze ko adakinnye uyu mukino Ku mwanya utaha izamu uciye ku ruhande rw’ibumoso ntamukinnyi waba uhari umeze neza nyuma ya Yousef Rharb utameze neza ndetse na Mugadam Abakar Mugadam ushidikanywaho.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
EDDY
EDDY
10 months ago

Yamwirukanye kubera iki?

“Ni akazi kawe urasubirayo!” Ndimbati yatumye abantu bamugirira impuhwe nyuma yo kugaragara yahuje urugwiro n’uwo yita umukobwa we – IFOTO

Rwatubyaye byose abishyize hanze! Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yavuze uburyo mu ikipe biteguye gucakirana na Al Hilal Benghazi ko hari ibitameze neza