in

Rayon Sports yabonye gafotozi mushya w’umukobwa usimbura Renzaho, inashyiraho Team Manager mushya usimbura Nkubana Adrien

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyiraho gafotozi mushya witwa Usanase Anitha bakunze kwita ‘Dolton Photographer’ inashyiraho Team Manager mushya witwa Mujyanama Fidele wigeze kuyibera umukinnyi kuva muri 2020 kugeza muri Nyakanga 2022.

Ku munsi w’ejo tariki 8 Nzeri 2022, nibwo amakuru yamenyekanye ko Rayon Sports yabonye Umunyamabanga mushya witwa Namenye Patrick wari usanzwe ashinzwe ubucuruzi n’imishinga yunguka muri iyi kipe.

Nyuma yo kubona Umunyamabanga mushya hari izindi mpinduka zahise ziba aho Nkubana Adrien wari usanzwe ari umukozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ‘Team Manager’ yahinduriwe imirimo akagirwa DAF.

Izindi mpinduka zabaye ni uko Usanase Anitha yasimbuye Renzaho Christopher wari ushinzwe gufata amafoto n’amashusho y’ikipe, maze Mujyanama Fidele wahoze ari myugariro w’ibumoso akagirwa Team Manager.

Iyi kipe yaraye ibonye amanota atatu mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda aho yatsinze Police FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Essomba Leandre Willy Onana ku mupira yari aherejwe na Tuyisenge Arsene.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports ishobora kuba igiye gukorana ubucuruzi na US Monastir yaje gukina na Apr Fc

Rwatubyaye Abdul yabwiye amagambo akomeye cyane abayobozi ba Rayon Sports