Hamida usanzwe ari umukunzi wa Rwatubyaye Abdul, myugariro wo hagati mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonie n’ikipe y’Igihugu Amavubi, yahishuye ko yitegura kwibaruka umwana w’umuhungu.
Uyu mugore yatangaje ibi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, aho yashyize hanze amafoto amugaragaza atwite inda nkuru mu bihe bitandukanye.
Kuri imwe muri izi foto, uyu mugore yashyizeho amagambo agira ati “Urwibutso rutazibagirana mu buzima bwanjye, uwa gatatu ari mu nzira, uzavuke neza gikomangoma cyacu, tugukunda urutagira iherezo!”
Hamida yakomeje agira ati “Ijwi ryiza buri mubyeyi yishimira kumva ni ugutera k’umutima w’umwana atwite! Rukundo umutima w’umuhungu wawe uri gutera.”
Hamida agaragaje ko yitegura kwibaruka umwana we na Rwatubyaye Abdoul, hashize igihe gito basezeranye kubana akaramata.
Aba bombi batangiye gutinyuka guhamya urukundo rwabo muri 2019, nyuma y’uko Rwatubyaye Abdul atandukanye na Chelina bakundanye kuva mu ntangiriro za 2018.
Uyu mukunzi wa Rwatubyaye atuye muri Indonesia, akaba asanzwe afite abana babiri. Imfura ye ifite imyaka icyenda, uwa kabiri afite imyaka itatu.