in

Rwasa yakoze impanuka ya kabiri mu cyumweru kimwe

Umunyapolitike Agathon Rwasa uyoboye ishyaka CNL yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu 01/01/2024 ubwo yari agiye gusenga we n’umuryango we.

Ibinyamakuru byo mu Burundi bivuga ko iyi mpanuka yabereye mu mujyi wa Bujumbura ku muhanda wa 28 Novembre,ruguru gato ya Kaminuza y’Uburundi (Campus Mutanga) aho imodoka yarimo yagongwaga n’iyindi modoka.

Imana yakinze akaboko ntawahasize ubuzima nkuko amakuru abitangaza.

Iyi mpanuka ikomeje kuvugisha benshi cyane cyane ku bijyanye n’umutekano we,aho iyi ibaye impanuka ya kabiri akoze mu cyumweru kimwe gusa.

Icyakora ababibonye bavuze ko umushoferi wa Rwasa yari afite umuvuduko mwinshi byatumye agonga igiti cyari ku ruhande.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impanuka ikomeye y’indenge yaririmo abagera kuri 379 yagonganye n’indi ihitana abantu benshi

Umukinnyi wa filime Lilzo yatangiye kwikorera ku giti cye