Nizeyimana Sulaiman w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana yashyikirijwe RIB, nyuma y’uko amaranye icyumweru n’abana b’abakobwa babiri iwe mu nzu bigakekwako yabasambanyaga.
Ni amakuru inzego z’ubuyobozi zamenye zihawe n’abaturage, nyuma y’uko babonye abana batazi mu rugo rw’uyu musore utuye mu Mudugudu wa Rweru, Akagari ka Kanyegero, Umurenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana.
Aba bana b’abakobwa b’imyaka 16 na 17 bavuga ko bakomoka mu karere ka Ngoma, ndetse uyu musore agahakana ko atari agamije kubasambanya ahubwo yabazanye iwe nk’abakozi bazajya bamukorera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal yavuze ko bahawe amakuru n’abaturage ko hari abana b’abakobwa babana n’uyu musore, aribwo bagize amakenga ko yaba abasambanya.
Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko afite abana b’abakobwa babiri iwe bahamaze icyumweru kandi batigeze biyandikisha mu bitabo by’umudugudu, twahise twihutira kubishyikiriza RIB, kugeza ubu ntituramenya ukuri kwabyo”.
Uyu musore wibana kuri ubu ari mu maboko ya RIB mu gihe hagikorwa iperereza.
Ni yabahembaga umushahara wukwezi Nava muri Kasho bagende abo abafite iminwa miremire babahe amafaranga yukwezi Yuko babagiriye neza ngo barekeraho kubarongora,wari wumva umwana wumwukobwa ataka ngo barandongoye,kuberako tubasanga amahene yabo yarakiye ibiziroko.