in

Rwanda: umusore wabeshyewe na mukase akamufungisha burundu ari mu gihirahiro

Umusore yabeshyewe na mukase ko yasambanyije umwana w’imyaka 12 kugirango bamufunge burundu yaje gufungurwa none ari mu gihirahiro , nyuma y’aho iwabo bamusabye kugaruka mu rugo kandi , mukase yaramwigambyeho ko yamufungishije kubera ko atamushakaga.

Uyu musore akaba yanditse asaba inama. Yagize ati:”

Muraho,njye ndi umusore nkaba narakuze nderwa na mukadata nkura amfata nabi antoteza atanyemerera ko njya kwiga ariko mu gihe nari mfite imyaka 18 yabonye ko atagishoboye kumfata uko yishakiye yahise ampimbira ko nafashe umwana w’imyaka 12 kungufu urukiko runkatira gufungwa burundu noneho rimwe yaje kunsura muri gereza ambwira ko ariwe wabikoze kuko atigeze yifuza kubana nanjye ariko kuneza urubanza rwaje gusubirwamo ngirwa umwere mazemoimyaka 3 none ubu papa arimo kunyirukaho ngo nzasubire murugo none ndikwibaza ese nzabyemere nsubireyo koko?”

Uyu musore wamugira inama unyuze muri comment .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Noam Emeran wifuzwa na Amavubi ahataniye igihembo na Marcus Rashford muri Manchester United

Tottenham yemeje ko Antonio Conte agiye kuva ku mirimo ye

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO