in , ,

Rwanda: Umusore Muto Upima Metero Zirenga 2 Z’uburebure yatangaje Abantu Barumirwa

Mu mwaka ushize wa 2021, umugabo witwa Sultan Kosen akaba ari umuhinzi wo mu gihugu cya Turukiya niwe ufite agahigo ko kuba muremure cyane, aho areshya ba metero 2.51.

Iyo urebye mu Rwanda, ntago hakunze kuboneka abantu bafite uburebure bukabije. Ibi ubibonera nko mu mikino imwe nimwe ikunda kugaragaramo abantu barebare nka Basketball na Volleyball, aho abenshi mu bakinnyi ntawuba arengeje metero 2 z’uburebure.

Umunyamakuru wa sport ukorera Radio ya B&B Umwezi, Jean Luc Imfurayacu yashyize ifoto y’umusore muto ufite uburebure budasanzwe ku rubuga rwa Instagram, atangaza ko uyu musore yatangiye gutozwa umukino wa Basketball.

Indi Nkuru Wasoma:Umuhanzikazi Marina Deborah Yasomye Amakuru Kuri Televiziyo Rwanda Abantu Barayamanika

Uyu musore witwa Adolphe ukomoka mu karere ka Nyagatare, areshya na Metero 2.17 bivuzeko umuntu muremure cyane ku isi amisumbaho centimetero 34 gusa.

Uyu musore akaba yarakuwe i nyagatare na Technical Director w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba), Moise Mutolambali akaba yaratangiye gutozwa ngo barebe ko yazavamo umukinnyi ukomeye.

Murino foto uyu musore ahagararanye na Kizigenza w’ikipe y’igihugu y’abagore muri Basketball Cisse

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amwe mu magambo y’ubwenge yagufasha kubijyanye n’ubuzima

Inyogosho y’umunyamakuru M Irene yazamuye imbamutima z’abafana be (video)