in

Amwe mu magambo y’ubwenge yagufasha kubijyanye n’ubuzima

Isi ituwe n’abantu banyuranye ndetse bagiye bafite impano zinyuranye. Muri bo harimo abagiye bavuga amagambo yuje ubwenge n’ubuhanga ku buryo ageraho agafatwa nk’ihame mu buzima bwa buri munsi bw’abayumvise cyangwa se abayazi. Mu Kinyarwanda nibyo dukunze kwita insigamigani.

No mu rwego rw’ubuzima n’imibereho myiza rero hari abantu bagiye bavuga amagambo yuje ubwenge akaba yarasigaye ari umurage mwiza basigiye isi dore ko abenshi muri bo batakiyiriho.

Muri iyi nkuru twagukusanyirije amwe muri yo, tunerekana abagiye bayavuga

  1. Ibitekerezo bituje bituma ugira imbaraga muri wowe kandi bigatuma wigirira icyizere, ibi bikaba ari ingenzi mu kugira ubuzima bwiza. Dalai Lama
    Dalai Lama XIV, uriho ubu, ni umuyobozi mukuru (monk) mu idini ry’abaramya budha ku isi. (Ifoto: Interineti)
  2. Ubuzima niyo mpano ibaho iruta izindi, ibyishimo niwo mutungo urenze iyindi, kuba umwizerwa nicyo kizima cyubaka imibanire. Buddha
  3. Nizera ntashidikanya ko imapno iruta izindi ushobora guha abagize umuryango wawe n’isi muri rusange ari ukuba wowe ufite ubuzima buzira umuze. Joyce Meyer
  4. Imyitwarire mizima burya irandura, nyamara aho kurindira ngo abandi bazakwanduze, ahubwo ni byiza ko ari wowe wabanduza. Tom Stoppard
    Sir Tom Stoppard, ubu bakunze kwita Shakespare ugezweho, ni umwanditsi w’amakinamico. (Ifoto/Interineti)
  5. Burya ubuzima bwiza niwo mutungo urenze iyindi yose ndetse ni ubutunzi buruta zahabu na feza. Mahatma Gandhi
  6. Niba wifuza kubona ubuzima bwawe burabagirana, ihatire gukora siporo. Gene Tunney
  7. Niba utemera ko kwiheba no kwigunga, kugira agahinda gasaze, kwijima mu maso no guhorana umunabi bigira ingaruka mbi ku buzima bwawe, ongera ubitekerezeho neza. Ibi byose bituma mu mubiri habamo impinduka zitera kubyimbirwa no kugabanyuka k’ubudahangarwa. Gerageza kubana neza n’abantu, niba atari ibyo iminsi yawe izahora yijimye. Kris Carr
    Kris Carr, umwe mu bantu babashije kurokoka kanseri, ni umwanditsi akaba n’impirimbanyi iharanira ubuzima bwiza (Ifoto/Interineti)
  8. Ubuzima buzira umuze si ikintu twabasha kugura. Ahubwo niyo konti yo kuzigama ifite agaciro ko hejuru cyane. Anne Wilson Schaef
  9. Igitwenge cyiza kivuye ku mutima ni uburyo bwiza bwo gukora siporo muri wowe utiriwe usohoka ngo ujye ahandi. Norman Cousins
  10. Inzara hamwe n’imirire mibi bigira ingaruka kirimbuzi ku bana bato kandi bitera ingaruka zirimo kuvuka udashyitse ibiro, kuvukana ubusembwa, umubyibuho ukabije, ibibazo byo mu mutwe no ku mubiri ndetse binatuma umwana atabona umusaruro mu ishuri. Marian Wright Edelman
    Marian Wright Edelman, ni impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’abana akaba yaranashinze ikigo cya CDF (Children’s defense Fund). Mbere yuko papa we apfa, ubwo yari afite imyaka 14, yaramubwiye ati “mwana wanjye, ntihazagire na kimwe kikubuza gukomeza kwiga”. (Ifoto/Interineti)
  11. Ntiwakishinga ubwishingizi bwo kwivuza ngo niho uzagira amagara mazima. Ni wowe bireba kurinda ubuzima bwawe no kubuha ingufu zo guhangana n’indwara no gukira vuba. Aya niyo mahitamo nyayo. Andrew Weil
  12. Ntakintu cy’ingenzi kurenza kuba ubayeho ubuzima buzira umuze. Icyo nicyo gishoro cy’ingenzi mu bukungu. Arlen Specter
    Arlen Specter (yavutse 1930 apfa 2012) yari umunyamategeko n’umunyapolitiki akaba yarabaye senateri wa leta ya Pennsylvania muri USA kuva mu 1981 kugeza mu 2011 (Ifoto/Interineti)

Nubwo tukugejejeho ibi gusa, si yo magambo yonyine y’ubwenge yagiye avugwa n’abahanga ku bijyanye n’ubuzima. Ushaka kwisomera ibindi byinshi birenze ibi wasura urubuga

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibimenyetso 5 simusiga byakwereka ushobora kuba urwaye cancer.

Rwanda: Umusore Muto Upima Metero Zirenga 2 Z’uburebure yatangaje Abantu Barumirwa