Umugabo wari umaze amezi atatu akoze ubukwe yiyahuye.
Uyu mugabo w’imyaka 23 wari umaze amezi atatu arongoye mu buryo butemewe n’amategeko, yasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yiyahuye akoresheje umuti bakoresha mu koza inka nyuma yo gutongana n’umugore we.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kibimba mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare,mu karere ka Kayonza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2022.
Amakuru avuga ko uyu mugabo wari umaze amezi atatu arongoye, yabanje gutongana n’umugore we cyane, umugore ngo abonye umugabo we afite uburakari bwinshi ahitamo kumuhunga, undi agira umujinya ahita yiyahura bamusanga yitabye Imana.