Mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru ibabaje y’umwana wariwe n’ingurube kugeza apfuye.
Mu murenge wa Kanjongo wo mu Karere ka Nyamasheke ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda haturutse inkuru ibabaje, aho umwana w’imyaka itatu n’igice yariwe n’ingurube yo mu rugo kugeza imuhitanye.
Iby’iyi nkuru y’incamugongo byabereye mu Mudugudu wa Maseka ho mu Kagari ka Kibogora ku mugoroba wa tariki 28 Ugushyingo 2022.
Mu masaha y’umugoroba wahise, nibwo ingurube yasenye uruzitiro rw’ikiraro isanzwe ibamo, yinjira mu nzu, irya umwana w’umukobwa wari wenyine ubwo ababyeyi be bari bagiye mu kazi ndetse n’umukozi yamuryamishije ajya hanze y’urugo.
Amakuru aravuga ko ingurube yariye uwo mwana ibice byose by’umutwe ndetse n’ukuboko kw’iburyo, ababyeyi be bataha basanga yitabye Imana.
Nyuma y’aho, umubiri wasigaye w’umwana wariwe n’ingurube, wajyanwe gusuzumirwa mu bitaro bya Kibogora.
Ark nikenshi ababyeyi bakangurirwa kudasiga abana bonyine kuki bikomeza kubaho nibisubireho rwose gusa uwo muryango ukomeze kwihangana kdi hakorwe ubushakashatsi bwimbitse Niba Koko ingurube ziriya abantu?